Gicumbi: Umusaza w’imyaka 84 yimanitse mu mugozi w’ inzitiramibu arapfa

Umusaza w’imyaka 84 wo mu murenge wa Shangasha, akagari ka Shangasha ho mu mudugudu wa Kabeza yasanzwe amanitse mu mugozi w’ inzitiramibu yapfuye, abamubonye bwa mbere bacyeka ko ashobora kuba yiyahuye.

Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu muryango avuga ko byamenyekanye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 08 Gicurasi 2024, ubwo yari abonywe n’umwuzukuru we basanzwe babana mu nzu yapfiriyemo.

Umukozi ushinzwe imari n’ ubutegetsi muri uyu murenge wa Shangasha Twizerimana yadutangarije ko ibyurupfu rwuyu Musaza byamenyekanye ubwo umwuzukuru we yamubonaga .

Ati”Yego nibyo. Ni Umusaza w’imyaka 84 twasanze amanitse yapfuye ariko ntituramenya ikibyihishe inyuma, yabonywe n’umwuzukuru we ubwo yari avuye ku kazi, amubonye ahita atabariza abaturanyi natwe turahagera”.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Byumba, mu gihe hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.

About Honore MIZERO

MiZERO Honore is a news reporter, Videographer, And Video editor

View all posts by Honore MIZERO →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *