Rulindo: Abayobozi b’utugari bahawe moto zizabafasha mu kazi

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 32 two muri Rulindo bashyikirijwe moto ziborohereza mu kazi no mu ngendo, bahiga guhoza Akarere kabo mu myanya y’imbere no gukorera abaturage batizigamye, dore ko ibibazo bari bafite byatangiye kubonerwa ibisubizo.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahawe izo moto bagize icyiciro cya mbere, aho basabwe kurushaho guha serivisi nziza abaturage babagana, nabo bahiga ko bazakomeza guharanira ko umuturage ahora ku isonga.

Igabe Issa Dieudinne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Giko mu Murenge wa Boshoki, yagize ati “Ni byiza ko tubonye ibinyabiziga bizajya bidufasha mu kazi kacu ndetse tukagera ku muturage isaha ku isaha, ubundi byajyaga bitugora ndetse hamwe bikaduhenda cyane ariko ubu tugiye kujya tugerayo bitatugoye.”

Aba bayobozi kandi bavuze ko ibi bikorwa bizarushaho kubafasha gukora inshingano zabo neza, bityo iterambere ry’akarere kabo ryihute.

Akarere ka Rulindo kagizwe n’utugari 71. Kuri ubu abanyamabanga nshingwabikorwa 32 nibo bahawe moto mu gihe n’abandi basigaye bazagenda bafashwa kuzibona nibamara kuzuza ibisabwa.

Akarere gafasha abo ba gitifu b’utugari kubona moto ku nguzanyo izishyurwa mu myaka itanu ndetse kakabaha ’nkunganire’ mu kuyishyura no kubona lisansi yo gukoresha bajya mu kazi kabo ka buri munsi.

Ivomo: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *