Nkombo: Umwana w’imyaka itanu yarohamye mu Kivu ubwo yari yijyanye kuvuma

Irumva Pascal wo mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Kamagembo Umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi ku wa 11 Gicurasi 2023 yarohamye mu Kiyaga cya Kivu ubwo yari agiye kuvomamo amazi ahita yitaba Imana.

Saa tanu n’igice za mu gitondo nibwo uyu mwana w’imyaka itanu yagiye kuvoma amazi mu kiyaga cya Kivu, yijyanye ageze ahita arohama birangira yitabye Imana.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Abdul Djabar Ntahomvukiye yatubwiye ko n’iyo haboneka impamvu ituma bavoma aya mazi bidakwiye ko umwana yijyana kuvoma ikivu atari kumwe n’umuntu mukuru. Ati “Twaganiriye n’abaturage tubereka ko umwana adakwiye kujya kuvoma mu Kiyaga cya Kivu atari kumwe n’umuntu mukuru”.

Ahantu uyu mwana yarohamye hafite ubujyakuzimu bwa metero imwe n’igice bivuze ko umuntu mukuru ataharohama ngo apfe.

Agace umuryango w’uyu mwana utuyemo kamaze kugezwamo amazi meza ari naho gitifu Ntahomvukiye ahera asaba abaturage b’Umurenge wa Nkombo kujya bakoresha amazi meza ari mu mavomo Leta y’u Rwanda yabegereje aho kuvoma amazi y’ikiyaga cya Kivu.

About Honore MIZERO

MiZERO Honore is a news reporter, Videographer, And Video editor

View all posts by Honore MIZERO →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *