Nyanza: Umuyobozi wa Polisi arakekwaho kugira uruhare muri Jenoside

SP Eugène Musonera wayoboraga Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, biravugwa ko amaze amaze icyumweru atawe muri yombi acyekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru dukesha Umuryango ivuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi uyu mupolisi yigaga mu mashuri yisumbuye mu Ishuri rya ESPANYA, ariko umwaka yari agezemo ukaba ushidikanywaho kuko hari abavuga ko yigaga mu wa kane abandi bakavuga uwa gatanu.

Uruhare rwa SP Musonera uvuka mu murenge wa Mukingo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abamuzi muri Nyanza muri za 1994 ngo bari basanzwe baruzi ndetse bakavuga ko yagendanaga n’imbunda.

Aba ngo batunguwe no kongera kubona uyu mupolisi baherukaga mu myaka 30 ishize mu minsi mike ishize ahagarutse noneho yaje kuba DPC.

Bivugwa ko hari n’ababanje gushidikanya ko yaba atari we.

Aha rero ni bwo byahise bitangira kunugwanugwa ko Musonera woherejwe kuba DPC muri Nyanza ari umuntu uhavuka, ariko umaze igihe batazi aho aherereye kuko atahagarutse ndetse no kuba yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Andi makuru avuga ko muhango wo Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 30 wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busasamana i Nyanza, SP Musonera yari ku rutonde rw’abayobozi bagomba guhabwa ururabo rwo kunamira imibiri y’Abatutsi iharuhukiye biciwe mu mujyi wa Nyanza no mu bice bihegereye.

Uwo munsi ngo nibwo ibyavugirwaga mu matamatama by’uko yakoze Jenoside byeruwe, bijyanye no kuba kumubona ashyira ururabo ku rwibutso abamuzi babifashe nk’agashinyaguro.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe ruremeza niba koko uriya mupolisi yaba afunze cyangwa afite ibyo akurikiranweho.

Inkuru ya BWIZA.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *