1 min read

Umuti w’inkorora wagenewe abana wahagaritswe mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyatangaje ko gihagaritse ikwirakwizwa ry’umuti nimero 329304 Benylin Paediatric Syrup uvura inkorora n’ibimenyetso byayo birimo kugira umuriro no gufungana. Ibi Rwanda FDA yabitangaje nyuma y’uko uyu muti nanone uhagaritswe n’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu gihugu cya Nigeria (NAFDAC) gitangaje ko uyu muti utujuje ubuziranenge kubera […]

1 min read

Ngoma: Akababaro ni kose kubera ubuzima bw’abantu batatu bwaburiye mu mpanuka y’imodoka

Imodoka yo mu byoko bw’ikamyo yari ipakiye ibigori ibivanye ahitwa i Rukumberi ho mu karere ka Ngoma ibijyanye mu karere ka Rwamagana yakoze impanuka, abantu batatu bari bayirimo bahita bitaba Imana. Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 11 Mata 2024, ihitana abantu batatu barimo umwana w’umuhungu na se umubyara ndetse n’uwari uyibereye kigingi. Umuvugizi wa […]

1 min read

Ubushakashatsi: Abaturarwanda bagera kuri 30% bagerwaho n’umwotsi w’itabi aho batuye

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo, Non-Communicable Disease Alliance ku bufatanye na Minisante mu mwaka wa 2023 bwagaragaje ko Abaturarwanda bagera kuri 30% bagerwaho n’umwotsi w’itabi aho batuye, kabone yewe n’ubwo baba batarinywa. Bikemezwa ko ibi bishobora kubagiraho ingaruka nk’iz’umunywi waryo. Ni ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba ingaruka zituruka ku kunywa inzoga n’itabi mu Baturarwanda, n’uruhare rwabyo ku bibasirwa […]

1 min read

Rwamagana: Batewe impungenge n’umutobe witwa ‘Nzoga ejo’ kubera ibyo ukorera uwawunyweye

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Muyumbu, mu kagari ka Bujuju baravuga ko batewe impungenge n’umutobe usigaye wengerwa muri aka gace, bise ‘Nzoga Ejo’ cyangwa ‘Kagugu’ kubera ibyo ukorera uwawunyoye aho umutera kwibagirwa ibyo yagombaga gukora ndetse ngo bamwe mu bagabo bakaba batakita ku ngo zabo. Bamwe mu baturage bo […]

1 min read

Kwibuka30: Ubuhamya buteye agahinda bwa Kayitesi Annick wiciwe umubyeyi we agategekwa gukoroba amaraso ye

Kayitesi Annick Josan ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kuri ubu akaba afite imyaka 44, yatanze ubuhamya buteye agahinda agaragaza uko interahamwe zagiye kwica abo mu rugo rw’iwabo maze zikica mama we zikamutegeka gukoropa amaraso ye. Ubwo Jenoside yabaga, Kayitesi yari afite imyaka 14, avuga ko yamenye igisobanuro cy’ijambo jenoside […]

2 mins read

Menya impamvu ukwiriye kurya ubunyobwa buri gihe ari bubisi cyangwa buhiye

Ubunyobwa bubarirwa mu muryango umwe n’ibihingwa nk’amashaza n’ibishyimbo, n’ubwo ubunyobwa ku rundi ruhande ari ikinyamavuta mu gihe ibyo bindi bitari ibinyamavuta. Ubunyobwa kandi bushobora kuribwa ari bubisi, bukaranze, kubutekamo igikoma cyangwa se kubuteka mu bindi biribwa nk’uko bisobanurwa n’urubuga https://www.leral.net. Hari kandi amavuta y’ubunyobwa, akaba ari amwe mu mavuta meza akomoka ku bimera kandi arinda indwara […]