Chioma Avril Rowland umugore wa Davido yakuriye inzira ku murima abahora bashinja umugabo we kumuca inyuma akaryamana n’abandi bagore, abibutsa ko ashyingiranwa na we ari icyemezo yafashe yatekerejeho, kandi ikibazo bagira aribo bagomba kubyikemurira.
Ni kenshi umuhanzi Davido yagiye avugwaho guca inyuma umugore we Chioma mu gihe yagiye kure ye, ndetse ugasanga ari benshi bajya mu matwi uyu mugore, nyamara we ntabihe agaciro, agakomeza kwerekana ko afitiye ikizere umugabo we.
Kuri iyi nshuro Chioma yongeye kugaruka ku bakomeza kubigarukaho, avuga ko ibyo atabyitayeho, ndetse ahamya ko amukunda kandi amwitaho cyane.
Uyu mugore avuga ko nta ntungane ibaho ariko ikibazo cyavuka hagati yabo, aribo bagomba kubyikemurira n’umuryango nta wundi wo hanze ubyivanzemo.
Yagize ati:”Ndagira ngo nshyire umucyo ku bivugwa kuri Davido…gushyingiranwa na we ni icyemezo nafashe. Davido ni umugabo unyitaho kandi unkunda cyane. Haramutse hagize ikibazo kivuka hagati yacu, ni twe tugomba tubyikemurira.”
Chioma ahamya ko ari umugore wishimye kandi yishimira uburyo umugore we amwitaho, ibyishimo bye byose nta wundi uba abiri inyuma atari umugabo we.