Urukundo ni kimwe mu bintu byiza kandi by’ ingenzi mu bibereho y’ abantu. Urukundo hamwe barwita ubusazi kuko hari igihe rutuma umuntu yirenga agatangira gukora ibintu bidasanzwe. Iyi nkuru ikubiyemo bimwe mu bintu abakobwa bakora kubera urukundo nyamara bishobora kubicira ahazaza.
1. Kurwanya umuryango wawe kubera urukundo
Ni amakosa kwihutira kwiteranya n’ umuryango wawe kubera umusore mukundana kuko akenshi uwo musore ntabwo aba akwifuriza ibyiza kurenza ibyo umuryango wawe ukwifuriza.
2. Kurara ku musore
Bamwe mu bakobwa bizera abasore kugeza ubwo bashaka ikinyoma babeshya ababyeyi kugira ngo bage kurara ku musore igihe yibana. Ibi ni amakosa kuko bishobora kukwangiriza ahazaza.
3.Kohereza umusore amafoto y’ ubwambure
Bijya bibaho ko umukobwa akunda umuhungu akamwimariramo ku buryo icyo uwo musore amusabye agikora. Bamwe mu bakobwa bajya boherereza abasore amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakifotozanya bambaye ubusa ariko iki ni kimwe mu bintu bishobora kwagiza ahazaza hawe igihe uwo musore yashyira hanze ifoto yawe wambaye ubusa hari amahirwe menshi byakwimisha mu buzima bwawe.