M23 yohereje imodoka zo gucyura impunzi zahungiye kuri Goma

Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryohereje imodoka zo gucyura abaturage bahungiye mu mujyi wa Goma.

Nyuma y’igisasu cyaguye mu nkambi ya Mugunga kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024, kigatwara ubuzima bw’abarenga icyenda, iri huriro rifite umutwe witwaje intwaro wa M23 ryatangaje ko abaturage bahungiye intambara muri uyu mujyi bakomeje kubabara.

AFC/M23 yagaragaje ko aba baturage bifuza gusubira mu bice bari batuyemo, bigenzurwa naryo, ariko ko ingabo za Leta ya RDC zizwi nka ‘FARDC’ zishaka gukomeza kubagira imbohe.

Umuhuzabikorwa w’iri huriro, Corneille Nangaa, yatangaje ko ryashyizeho uburyo bwo kwakira aba baturage no kubafasha gutaha, ryohereza imodoka kuri 3 Antennes ku muhanda wa Goma-Rutshuru no ku wa Sake-Kilolirwe-Kitshanga zo kubacyura.

Nangaa yagize ati “Ibikoresho byo kubakira no kubacyura iwabo mu mutekano mu cyubahiro byateguwe. Imodoka zo kubatwara zashyizwe ahakurikira: hagati muri Kibumba, kuri 3 Antennes ku muhanda wa Goma-Rutshuru. Hagati muri Sake, ku muhanda Sake-Kilolirwe-Kitshanga.”

Uyu munyapolitiki yasabye imiryango y’ubutabazi ibishaka gutanga ubufasha muri ibi bikorwa byo gucyura Abanye-Congo mu bice yemeza ko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Turasaba FARDC gutanga ubufasha muri iki gikorwa cy’ubutabazi, ikareka abenegihugu bacu bakagaruka iwabo mu buzima busanzwe. Kubagira imbohe, imbere y’imbunda nini ni icyaha cy’intambara.”

Yasobanuye ko mu bice bigenzurwa na AFC/M23 hari umutekano usesuye kuko abaturage bakora ibikorwa byabo amanywa n’ijoro. Ibi birimo amashuri ndetse n’ubucuruzi.

Abaturage benshi bahungiye i Goma mu ntangiriro za 2024 ubwo abarwanyi ba M23 barwaniraga n’ingabo za RDC mu misozi ikikije umujyi wa Sake. Nta gahenge bakigira bitewe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo igize ihuriro Wazalendo na FDLR bihungabanya umutekano.

Inkuru ya IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *