Biravugwa ko impamvu amarozi adatanga umusaruro mu mupira wo mu Rwanda, biterwa n’itangazamakuru ryitambika

Mupenzi bivugwa ko arogera amakipe n’abakinnyi bo mu Rwanda yahaye ubutumwa itangazamakuru ko nirititonda azaryibasira na ryo kuko rikomeje gutuma akazi we na bagenzi be katagenda.

Ibijyanye n’amarozi mu mupira w’amaguru, biravugwa ariko aya makipe uyu mugabo avuga, nta n’imwe irabyemera ko ibikora ndetse n’abayobozi bayo bahora iteka babyamaganira kure.

Uyu mugabo ukomoka muri Tanzania, yavuze ko amaze igihe kinini mu mwuga wo gufasha amakipe kugera ku ntsinzi abinyujije mu cyo yise “Dua” na “Dawa”,  yakomeje avuga ko nubwo we na bagenzi be bafasha amakipe, itangazamakuru rya siporo mu Rwanda rikomeje kubavangira aho kuri we ngo asanga riri mu byishe umupira w’imbere mu gihugu.

Uyu mugabo yatangaje ibi mu gihe uburozi buri mu bintu byakunze kuvugwa kenshi mu mupira w’amaguru. Aho bikunze kuvugwa ko mu makipe yose mu Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yifashisha izi mbaraga, aho bidakozwe n’ubuyobozi bigakorwa n’abakinnyi cyangwa abatoza ku giti cyabo.

About Honore MIZERO

MiZERO Honore is a news reporter, Videographer, And Video editor

View all posts by Honore MIZERO →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *