RDC: Ibisasu bikekwa ko byatewe na M23 i Goma, byatumye Tshisekedi warumaze iminsi i Burayi agaruka igitaraganya mu gihugu

Ibisasu bikekwa ko byatewe n’inyeshyamba za M23 ziri kurwana na FARDC byahitanye nibura abasivili umunani, mu nkengero za Goma,Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 3 Gicurasi, mu gitondo.

Ibi byabaye ubwo Perezida Tshisekedi yari amaze gusezeranya umuryango w’Abanyekongo baba mu Bubiligi ko intambara ingabo ze zihanganyemo na M23 bazayitsinda byanze bikunze ndetse hatitawe ku kiguzi bizatwara.

Ihuriro rya ’Alliance Fleuve Congo (AFC )yasabye Tshisekedi gukura ingabo ze muri Goma kuko ibikorwa bigize icyaha by’izi ngabo ngo bimaze amezi menshi bitwara ubuzima bw’abawutuye.

Radio Okapi ivuga ko ibi bisasu byaturikiye ahitwa Lushagala,mu nkambi y’abantu bimuwe n’intambara mu karere ka Mugunga, mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru). Ibi bisasu byahitanye abantu umunani abarenga icumi barakomereka.

Perezida Tshisekedi amaze iminsi i Burayi abwira amahanga ko ingabo z’u Rwanda zamuteye zitwaje umutwe wa M23 gusa u Rwanda rwahakanye kenshi ibi birego, yahisemo kugaruka igitaraganya mu gihugu muri iyi weekend.

M23 iragira yo yashinje leta kwica abasivili ndetse yemeza ko ibyo bisasu ariyo yabiteye. M23 yatangaje ko bimaze kumenyerwa ko iyo ingabo za RDC ziri gutsindwa na M23, zirasa mu basivili, zikabeshyera uyu mutwe. Ryatanze urugero ku byabaye muri Kibumba, Kibirizi, Mweso, Karuba, Mushaki na Kilolirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *