Pacifique wabaye umunyezamu wa Bugesera FC yiyambaje FERWAFA ngo imwishyurize akayabo iyi kipe imwambuye

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya Bugesera, Twagirimana Pacifique “Paccy”, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, arisaba kumwishyuriza ikipe ya Bugesera agera kuri Miliyoni 1,9Frw imubereyemo.

Mu ibaruwa IGIHE dukesha iyi nkuri ifitiye kopi, umunyamategeko w’uyu mukinnyi yandikiye ubunyamabanga bwa FERWAFA abubwira ko Paccy, yasinyiye Bugesera muri Nzeri 2019, aho bari bumvikanye ko iyi kipe izamuha miliyoni 2Frw ngo yemere kuyikinira umwaka wa shampiyona wa 2019-2020, ndetse akanajya ahembwa ibihumbi 300 Frw.

Ikipe ya Bugesera ku ikubitiro yamuhaye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, yemera ko izamuha ikindi gice shampiyona itangiye, ariko nyuma y’imyaka igera ine akaba agitegereje aya mafaranga kuva muri iyi kipe bivugwa ko yakoresheje miliyoni 17 Frw itegura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Uretse ibi, Paccy n’abamuhagarariye mu mategeko bavuga ko banaje gutungurwa n’uko Bugesera yasezereye uyu munyezamu ku buryo bunyuranyije n’amategeko, aho basabye FERWAFA ko yayica indishyi z’ibihumbi 900 Frw bihwanye n’umushahara w’amezi atatu, nk’uko itegeko ry’umurimo mu Rwanda ribiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *