Nyuma y’ibyo abagome bamukoreye bikamubabaza, Papa Cyangwe yongeye kwishakamo ibisubizo

Papa Cyangwe umaze iminsi arira ayo kwarika nyuma yo kwibwa shene ye ya Youtube yari asanzwe ashyiraho ibihangano bye, yamaze gufungura inshya agiye gutangira gushyiraho indirimbo ze.

Amezi abaye abiri Papa Cyangwe abuze shene ye ya Youtube yari inariho ibihangano bye, kuri ubu akaba yamaze gufungura indi agiye gutangira gushyiraho ibishya.

Papa Cyangwe avuga ko shene ye ya Youtube yibwe n’abantu ataramenya, nyuma y’amezi abiri agerageza kuyigarura ntibimukundire akaba yahisemo gukora indi agatangira bundi bushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *