Rutsiro: Hari ababyeyi bavuga ko bakuye abana babo mu ishuri kubera amikoro make n’inzara

Imwe mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Ruhango, akagari ka Gihira mu mudugudu wa Bitenga bavuga ko imibereho mibi babayemo irimo n’inzara biri mu bituma abana batajya ku ishuri, aho usanga nko mu bana icumi hajyayo umwe.

Aba baturage batujwe n’ubuyobozi nyuma yo kuvanwa mu mashyamba ya Gishwati na Mukura, bavuga ko nyuma yo gutuzwa hari ubufasha bahawe burimo amasuka ndetse ngo bemererwa n’imbuto yo gutera ariko ngo bakaba barahinze nyuma bategereza imbuto intabire zirinda zirara na n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Aba baturage babwiye umunyamakuru wa Radiotv10 dukesha iyi nkuru ko abana babo batajya ku ishuri ngo kuko amikoro ari make, aho batabasha kubabonera imyenda yo kwambara, ndetse ntibababonere n’amafaranga asabwa ku ishuri kugira ngo babashe gufatira ifunguro rya saa sita hamwe n’abandi bityo bagahitamo kwigumira mu rugo dore ko ngo akenshi baba banaburaye.

Gusa nubwo bimeze bityo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre avuga ko abafite ikibazo cyo kubura amafaranga yo kwishyurira abanyeshuri kugira ngo bajye bafatira ifunguro ku ishuri bagana ubuyobozi bukabafasha. Ati: “Abana iyo bigaragaye ko babuze ubushobozi kubera ubukene, Leta nicyo ibereyeho irabafasha rwose. Ku murenge ubufasha buba buhari turabafasha rwose”.

Aba baturage bavuga ko abana babo batiga kubera kubura amafaranga y’ifunguro mu gihe Minisiteri y’Uburezi isaba ababyeyi gutanga uruhae rungana n’amafaranga 975Frws kugira ngo buri mwana abashe gufata ifunguro ku ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *