RDC: Abandi basirikari 23 baburanishijwe bashinjwa guhunga ubwo M23 yabotsaga igitutu

Urukiko rw’Igisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwaburanishije abandi basirikare 23 bashinjwa guhunga umutwe wa M23 ubwo wafataga ibice byo muri Teritwari ya Lubero.

Uru rubanza rwabereye muri Santere y’ubucuruzi ya Lubero kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024 nyuma y’urundi rwaciwe ku wa Gatatu; aho abasirikare 25 bakatiwe igihano cy’urupfu bazira guhunga ubwo M23 yafataga agace ka Kanyabayonga tariki ya 28 Kamena.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasobanuriye abacamanza ko aba basirikare bagaragaje ubugwari ubwo abarwanyi ba M23 bafataga uduce two mu Majyepfo ya Lubero, barahunga, abandi basahura abaturage.

Bwagaragaje kandi ko muri aba basirikare, harimo abataye intwaro bifashishaga ku rugamba, abishe abaturage, abandi bagerageza kwica abaturage.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 5 Nyakanga 2024 ari bwo Ubushinjacyaha busabira aba basirikare ibihano, kandi ni nabwo urukiko rubacira urubanza.

Igisirikare cya RDC, FARDC, gisobanura ko izi manza ziri kuba mu rwego rwo guha isomo abasirikare bari ku rugamba baba bagitekereza guhunga umwanzi.

Ibi byashimangiwe n’Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Mbuyi Reagan, nyuma y’aho abasirikare 25 bakatiwe urwo gupfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *