Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’iki gihugu, Général Muhoozi Kainerugaba, yahuye na mugenzi we uyobora ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Christian Tshiwewe.
Aba basirikare bahuriye ku mupaka wa Mpondwe-Kasindi uhuza Uganda na RDC, kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024, baganira ku bufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi mu kugarura amahoro n’umutekano.
Ingabo z’ibi bihugu zisanzwe zifatanya mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu ntara ya Ituri kuva mu Ugushyingo 2021.
Ibi bikorwa byahawe izina rya ‘Opération Shujaa’ byatangijwe na Gen Muhoozi ubwo yari akiri Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Ingabo za Uganda kandi zatangaga umusanzu mu z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zari mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugeza mu Ukuboza 2023, ubwo Leta ya RDC yazinengaga kudakora akazi kazijyanye.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Colonel Deo Akiiki, yatangaje ko gutaha kw’abasirikare b’igihugu cyabo bari mu butumwa bw’akarere kutazahungabanya ‘Opération Shujaa’.
Inkuru ya IGIHE.COM