Nyanza: Umusaza w’imyaka 80 umukingo wagwiriye inzu yari aryamyemo

Mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza umukingo wagwiriye inzu yari iryamyemo umusaza witwa Habimana Déogratias ahita ahasiga ubuzima.

Uyu musaza w’imyaka 80 umukingo wagwiriye inzu yari aryamyemo, aho iherereye mu Mudugudu wa Kavumu B, mu Kagari ka Nyarusange. Ibi byabaye ubwo umugore we yari atetse ndetse ari na we wahise atabaza abaturanyi bahita bamutabara ariko basanga itaka ryarengeye inzu ndetse uyu musaza yamaze gushiramo umwuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yasabye abaturage batuye mu nzu zitameze neza kuzivamo mu kwirinda ingorane. Yagize Ati “Turakangurira abaturage kureba inzu zimeze nabi kuzivamo kugira ngo zitazabagwaho kuko n’iriya ntiyari imeze neza.”

Yongeyeho ko hari ubutabazi buri gukorwa kuko bari gufasha kuko bari kugenda bashakira abatuye mu nzu zitameze neza aho kuba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *