Félix Tshisekedi yatanze amahirwe ya nyuma ku Rwanda ubundi bitagira icyo bitanga agashoza intambara

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yashimangiye ko agitekereza gushoza intambara ku Rwanda mu gihe ibiganiro bihuza abayobozi bo mu bihugu byombi nta musaruro mwiza byatanga.

Muri Werurwe 2024, Tshisekedi yagaragaje ko yabaye ahagaritse icyemezo cyo gushoza intambara ku Rwanda, ayoboka inzira y’ibiganiro, gusa ngo ni amahirwe ya nyuma yatanze.

Mu kiganiro na Le Figaro kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024, Tshisekedi yatangaje ko M23 itabaho, ahubwo ngo ari ingabo z’u Rwanda zateye igihugu cye. Umunyamakuru yabajije Tshisekedi niba intambara n’u Rwanda ishoboka mu gihe ibiganiro bya Luanda bitazabonekamo igisubizo Leta ya RDC yifuza, asubiza ko intambara izaba igiye kurota.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique muri Werurwe 2024, yabajijwe ku ntambara Tshisekedi akangisha, asubiza ko Perezida wa RDC afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo avuga, ariko adashobora kugenzura ingaruka zabyo.

Yagize ati “Tshisekedi ntacyo atakora mu gihe cyose asa nk’utumva ingaruka z’ibyo avuga nka Perezida wa RDC. Kuri njye, mbibona nk’ikibazo yifitiye gikomeye ngomba kwitaho. Bivuze ko ijoro rimwe ashobora kubyuka, agakora ikintu utatekerezaga ko gishoboka.”

Umubano w’u Rwanda na RDC wazambye kuva mu ntangiriro za 2022, nyuma y’amezi make abarwanyi ba M23 bubuye imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru.

About Honore MIZERO

MiZERO Honore is a news reporter, Videographer, And Video editor

View all posts by Honore MIZERO →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *