Urukiko rwatangaje igihano rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Guverineri w’intara y’Iburasirazuba

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahanishije CG (Rtd) Emmanuel Gasana wabaye Guverineri w’intara y’Iburasirazuba igifungo cy’imyaka itatu n’igice ndetse no gutanga ihazabu ingana na miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda.

Emmanuel Gasana yagabanyirijwe ibihano kuko mu isomwa ry’urubanza ryabanje, uyu mugabo yari yakatiwe igihano gihwanye n’igifungo cy’imyaka irindwi ndetse n’ihazabu ingana na miliyoni 114 z’amafaranga y’u Rwanda. Urukiko rukavuga ko kubera ko Emmanuel Gasana yagaragaje impapuro za muganga zigaragaza uburwayi afite burimo umuvuduko w’amaraso byatumye agabanyirizwa ibihano.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yatawe muri yombi taliki 26 Ukwakira 2023, afungirwa muri Gereza ya Nyarugenge iri mu mujyi wa Kigali. Muri Werurwe nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ingana na miliyoni 144 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi urukiko rwavuzeho ni amafaranga y’indishyi angana n’ibihumbi 365 by’amadolari ya Amerika, yasabwe n’uwitwa Karinganire uvuga ko yatewe ibihombo na CG (Rtd) Gasana. Uyu mugabo yari yasabye kandi Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda nk’indishyi y’akababaro ndetse na miliyoni 5 Frws yo kwishyura umwunganizi mu by’amategeko. Ariko ibyo byose urukiko rwemeje  ko nta shingiro bifite.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane taliki 11 Mata 2024. CG (Rtd) Gasana agirwa umwere ku cyaha cyo kwakira indonke.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *