Menya amazina y’abandi banyepolitiki 9 bagiye kongerwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, igihugu kizunamira abanyapolitiki bishwe kubera ibitekerezo byabo byo kwamagana Jenoside yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Taliki ya 13 Mata, nibwo hibukwa abanyapolitiki bari mu mashyaka atandukanye bishwe muri icyo gihe bazira ibitekerezo byabo byamagana politiki mbi yimakazaga amacakubiri yashyizweho na leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari amazina 9 y’abanyapolitiki bamaganye ingengabitekerezo ya Jenoside bivuye inyuma. Amazina y’abo banyepolitiki akaba azongerwa ku y’abandi ari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, aharuhukiye inzirakarengane zisaga 14 400 harimo n’abanyepolitiki 12 bamaganye ubutegetsi bwariho bukora Jenoside bakabizira.

Ayo mazina ni;

Ngulinzira Boniface: Uyu yari minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba yaraharaniye ko Abanyarwanda bakunga ubumwe, ubwo yari mu biganiro by’Amahoro bya Arusha byahuzaga ubutegetsi bwariho mu Rwanda bwari buyobowe na Perezida Habyarimana Juvenal ndetse n’abari bahagarariye umutwe wa FPR-Inkotanyi.

Godefroid Ruzindana: Uyu yari Perefe w’iyahoze ari perefegitura ya Kibungo akaba yararanzwe no kwamagana yivuye inyuma politiki yashyiraga imbere Jenoside, bikaba byaratumye mu kwezi kwa Gicurasi 1995 yicanwa n’umuryango we.

Jean-Groubert Rumiya: Mu kwezi k’Ugushyingo 1992 nibwo Rumiya wari umwarimu mu yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda yavuye mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi maze arwanya yivuye inyuma ibikorwa byo guhohotera Abatutsi. Yishwe muri Mata 1994.

Vincent Rwabukwisi: Yari umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki wakoresheje ikinyamakuru cye cyitwaga Kanguka mu kwimakaza amahoro n’ubwiyunge, mu gihe ibindi binyamakuru wasangaga byarimitse ivangura ndetse no gushishikariza abantu guhohotera abandi. Yishwe ku italiki ya 11 Mata 1994.

Habyarimana Jean Baptiste: Yahoze ari Perefe w’icyahoze ari perefegitura ya Butare, akaba yarakoresheje imbaraga ze zose mu gukumira ihohoterwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndagijimana Callixte: Yari Burugumesitiri wa Komini Mugina mu cyahoze ari Gitarama. Yishwe taliki ya 21 Mata 1994.

Nyagasaza Narcisse: Yahoze ari burugumesitiri wa komini Ntyazo mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Yarwanyije ubwicanyi muri komini yayoboraga aza kubizira aho yishwe taliki 23 Mata 1994.

Gisagara Jean Marie Vianney: Yari Burugumesitiri wa komini Nyabisindu mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, na we yarwanyije Jenoside yakorewe Abatutsi, yicwa taliki 5 Gicurasi 1994.

Dr Gafaranga Theoneste: Yari umuganga wigenga akaba na we yararwanyije Jenoside yakorewe Abatutsi aho yaje kwicwa taliki 16 Mata 1994.

Ivomo: IMVAHO NSHYA

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *