Abakozi b’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Barangajwe imbere n’abayobozi b’uruganda rwa Skol Brewery Ltd Rwanda, aba bakozi basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 rwa Kigali. Ni mu gihe isi yose ikomeje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bakozi babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, batambagizwa ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, basoza bunamira imibiri irushyinguyemo.
Eric Gilson ni umuyobozi w’uruganya rwa Skol Brewery Ltd Rwanda, yavuzeho ibyabaye mu Rwanda bikwiriye kubera benshi isomo, ndetse ubumwe akaba aribwo buranga Abanyarwanda kurusha ibibatanya.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko Kwibuka bifasha gukomeza kuzirikana imbaga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe no gushimangira ubumwe buganisha ku iterambere ry’Abanyarwanda. Ati : “Tureke uru rwibutso rube imbarutso yo gusubiza amaso inyuma no kwiga isomo, ntibizongere ukundi. Turebe ikiduhuza kurusha ikidutanya. Twunamiye ababuriye ubuzima bwabo muri Jenoside, ndetse tunifatanya n’ababuze inshuti n’abavandimwe”.
U Rwanda n’Abanyarwanda turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Twibuke Twiyubaka”.