Iperereza ryasanze Minisitiri ushinzwe kurwanya ubukene yarahishe akayabo gasaga miliyari 19Frws

Iperereza kuri Minisitiri ushinzwe kurwanya ubukene no gufasha abaturage babayeho nabiĀ  mu gihugu cya Nigeria ryasanze yarahishe amafaranga arenga miliyoni 19 z’ama pound ku makonti arenga 50 mu mabanki atandukanye.

Uyu mu minisitiri witwa Betta Edu, yahagaritswe muri Mutarama uyu mwaka aho bivugwa ko yanyereje angana n’ibihumbi 505 by’ama pound aho yayashyize kuri konti ye bwite kandi ari aya leta.

Igitengazamakuru cy’Abongereza, BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha by’ubukungu muri Nijeriya ivuga ko nyuma y’ibyumweru bitandatu ikora iperereza yabonye impande nyinshi zitandukanye zo gukoraho iperereza kuri uyu mu minisitiri.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha by’Ubukungu n’Imari, Ola Olukoyede yavuze ko iki atari ikintu cyoroshye aho bari mu kazi gakomeye ko gukra iperereza kuri konti zirenga 50 ziri mu mabanki atandukanye.

Mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, nibwo Perezida Bola Tinubu yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse ku mikoreshereze y’imari ndetse n’abayobozi bakagabanya imfashanyo ya leta.

Icyo gihe Dr Betta Edu w’imyaka 37 yahakanye ibyo kunyereza amafaranga n’ubwo ibiro bye bemeza ko yohereje amafaranga ya leta kuri konti ye bwite, iri mu mazina atari aye. Ariko we akiregura avuga ko iyo konti yari igenewe gufasha abakene.

Perzida wa Komisiyo yo kurwanya ibyaha by’ubukungu n’imari, Bwana Olukoyede yavuze ko hari amafaranga yamaze kugaruzwa kuri ubu akaba yarasubijwe mu isanduku ya leta ngo nubwo iperereza rigikomeje ndetse rikaba rishobora no kuzaba rirerire.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *