Karongi: Bavugutiye umuti ikibazo cy’abagamije kubasambanya

Urubyiruko rwo mu karere ka Karongi rwiga mu mashuri atandukanye rwishyize hamwe kugira ngo rushakire umuti ikibazo cy’abagamije kubasambanya, nyuma yo kubona ko hari bagenzi babo bagiye baterwa inda bashukishijwe utuntu duto.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abangavu basambanywa ndetse bagatwara inda batateguye, imiryango ya Action Aid Rwanda ndetse na Faith Victory Association yashyizeho gahunda y’imyaka ibiri yo kongerera urubyiruko ubushobozi bwo gukumira ndetse no guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umwe mu barimu bigisha mu karere ka Karongi avuga ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo bafashe bamwe mu bana bakenera ibikoresho ntibabibone maze bigatuma bishora mu busambanyi babitewe n’ubukene.

Uyu mwarimu avuga ko abana biga ndetse n’abatiga bibumbiye hamwe mu matsinda aho bahura ndetse buri cyumweru umwana agatanga nibura amafaranga 50 cyangwa 100Frws, bikabafasha kugira ngo igihe umwana akeneye igikoresho runaka bimufashe noneho ntihazagire uwuririra ku bukene bw’iwabo w’umwana agamije ku musambanya.

Mu karere ka Karongi hari abanyeshuri basaga 1200 bibumbiye mu matsinda 30 agamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’inda ziterwa abangavu.

Buri mwaka, mu Rwanda abangavu ibihumbi 19 baterwa inda, ndetse bikavugwa ko zimwe mu mpamvu zibitera harimo kutagira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ubukene butuma hari ababashukisha uduhendabana kugira ngo babasambanye.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie yemeza ko aya matsinda yatangiye gutanga umusaruro ngo kuko kuri ubu iyo hagize umwana uhohoterwa cyangwa akamenya mugenzi we wahohotewe, yihutira gutanga amakuru.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *