RIB yataye muri yombi uwashinze TAT ivugwaho gushuka abaturage ikabacucura utwabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Nsengiyumva Emmanuel washinze isosiyeti yita TAT Power Solar System ivugwaho kwizeza abaturage ko izabaha inyungu ihambaye bikarangira ibariye utwabo.

Dr Murangira B.Thierry yatangaje  ko uyu Nsengiyumva Emmanuel yatawe muri yombi taliki 6 Mata 2024 aho akurikiranyweho ibyaha birimo; Kwihesha ikintu cy’undi ukoresheje uburiganya, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo no kubuza cyangwa kuyobya amakuru abitse mu rusobe rw’ihererekana ry’amakuru.

Ku cyemezo cyo kwandikisha iyi sosiyeti cyatanzwe na RDB, cyanditse kuri Emmanuel Nsengiyumva aho yayandikishije agaragaza ko ari sosiyete igamije kugeza ku baturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Dr Murangira B.Thierry akavuga ko kugira icyangombwa gitangwa na RDB ari kimwe, no gukurikiza ibyanditseho kikaba ikindi.

Iyi sosiyeti ya TAT yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo, itangirira mu karere ka Rusizi aho yaje kujya ishishikariza abaturage gushoramo imigabane maze ngo ikazajya ibungukira bitewe n’ayo umuntu yashoyemo. RIB ikavuga ko ibyo bitandukanye n’ibyanditse ku cyemezo bahawe na RDB.

Gukorana n’iyi sosiyeti hari ‘application’ byasabaga ko umuntu ashyira muri telefone ye maze agashora aho amafaranga make yari ibihumbi 10Frws maze ukajya wunguka 270Frws ku munsi, mu gihe uwa menshi ari miliyoni 8 we akunguka ibihumbi 512Frws ku munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *