Igisirikari cya Congo cyahishuye indi mpamvu yatumye ingabo za MONUSCO ziva mu nkengero za Sake

Igisirikari cya Leta ya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, FARDC cyatangaje ko icyatumye ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (MONUSCO) ziva mu nkengero z’umugi wa Sake igitaraganya ari ukugira ngo FARDC izabone uko irwana n’ingabo z’umutwe wa M23 zisanzuye.

Ingabo za MONUSCO zivanye muri ibi bice nyuma y’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bitangaje ko byabonye inyandiko iha amabwiriza ingabo za Monusco azibwira ko umutwe wa M23 ushobora kugaba ibitero bigamije gufata umujyi wa Sake ndetse no gufunga umuhanda uhuza Sake na Goma.

Gusa nubwo  AFP yatangaje aya makuru, umuvugizi w’igisirikari cya Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Colonel Guillaume Ndjike Kayiko kuri uyu wa Gatatu taliki 9 2024, yahakanye yivuye inyuma iby’aya makuru avuga ko ari ibinyoma.

Ku bijyanye n’amakuru yavuzwe mu minsi yashize, yavugaga ko ingabo za Monusco zikimara gusiga ibirindiro zari zifite mu nkenkero z’umujyi wa Sake, M23 yahise ifata ibyo birindiro, Lt Colonel Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko ibyo ari ibinyoma ko ahubwo icyatumye ingabo za Monusco ziva muri biriya birindiro ari ukugira ngo FARDC ikore ibikorwa byayo mu bwisanzure.

Ingabo za Monusco zari zifite ibirindiiro mu nkengero z’umujyi wa Sake zikomoka mu gihugu cy’u Buhinde. Kuwa Kane taliki 4 Mata 2024 nibwo izi ngabo zavuye muri ibi birindiro zerekeza mu mujyi wa Goma, amakuru akavuga ko zikiva mu birindiro byazo, ingabo za M23 zahise zihashinga ibirindiro byazo.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *