Amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere akomeje kwiyongera ku ikipe ya Etincelles FC nyuma y’ibyo ikoreye Rayon Sports i Kigali

Mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona wabaye kuri uy wa kane taliki 4 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu yatsinze Rayon Sports ibitego bitatu mu minora irindwi gusa maze biyihesha kwegukana intsinzi y’uyu muni ku bitego 3-1.

Ikipe ya Etincelles FC hamwe n’ummutozaa wayo Bizumuremyi Radjab bateguye uyu mukino ndetse banavuga ko bagomba kuwutsinda kugira ngo bizere ko bazaguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona yo mu Rwanda.

Igice cya  mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ariko ubwo bagarukaga mu kibuga, Etincelles yazanye imbaraga zidasanzwe aho ku munota wa 47 w’umukino, umukinnyi witwa Gedeon Bendeka yagerageje gutsinda igitego cy’umutwe ariko umupira ukubita ku mutambiko ujya hanze.

Gusa ntibyatinze kuko ku munota wa 52 Gedeon Bendeka yacenze Mugisha Francois wa Rayon Sports maze ahita afungura amazamu, umuzamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiyane ntiyarabukwa.

Ku munota wa 54 Gedeon Bendeka yashyizemo icya kabiri maze ku munota wa 58 umukinnyi wa Etincelles witwa Jordan Nzau yatsinze igitego cya gatatu cy’umutwe ubwo umupira wari uvuye kuri koruneri.

Ku munota wa 84 nibwo ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cy’impozamarira ubwo kapiteni Muhire Kevin yinjiranaga umupira mu rubuga rw’amahina anyuze ku ruhande rw’ibumoso maze agahereza Charles Baale maze akaboneza mu izamu.

Umukino warangiye ari ibitego bitatu bya Etincelles kuri kimwe cya Rayon Sports maze byonerera amahirwe Etincelles yo kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 59, igakurikirwa na Rayon Spots ifite amanota 48, iya gatatu ikaba Musanze FC ifite amanota 47.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *