Rubavu; Umuturage yagerageje kwinjiza magendu mu gihugu bimuviramo kuhaburira ubuzima

Umuturage wo mu karere ka Rubavu yagerageje kwambutsa ibicuruzwa bya magendu abyinjiza mu Rwanda, maze agerageza kurwanya inzego z’umutekano ziramurasa nk’uko amakuru ava mu karere ka Rubavu abivuga.

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru kiravuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 3 Mata 2024 mu masaha ya saa tatu z’ijoro, bibera mu kagari ka Busigari kari mu murenge wa Cyanzarwe wo mu karere ka Rubavu.

Amakuru akomeza avuga ko uyu muturaage warashwe yitwaga Maniragaba Samuel, akaba yarashwe n’inzego z’umutekano ubwo yageragezaga kuzirwanya, ashaka gutema umusirikari maze bikarangira bamurashe.

Amakuru avuga ko abaturage begereye aho hafi bababaye ku buryo byabaye ngombwa ko umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yagiye kubaganiriza no kubahumuriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *