Abashoye akayabo muri STT bararira ayo kwarika nyuma y’uko ifunzwe

Nyuma yuko hirya no hino mu Rwanda hakwirakwiye amakuru ya sosiyete yitwa STT bivugwa ko icuruza amafaranga inzego zitandukanye zirimo Banki Nkuru y’Igihugu zayihagurukiye ndetse amakuru aravuga ko yamaze gufungwa.

Ni nyuma yaho Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yabeshyuje amakuru avuga ko yasabye abashinze ikigo Super Free to Trade Ltd (STT) kwishyura miliyoni 10$ kugira ngo cyemerwe mu Rwanda, ivuga ko ayo makuru atari yo ndetse ko inzego zinyuranye zinjiye mu kibazo cy’ubucuruzi bw’amafaranga bukorwa n’iyi sosiyete.

Hashize iminsi BNR iburira abantu ko bakwiriye kwirinda kujya mu bucuruzi bw’amafaranga bukorwa na STT, ivuga ko icyo kigo kitemewe kandi ko abazabujyamo bazahomba.

Abashaka gutangira gukoresha STT basabwa kugira amafaranga runaka bishyura, noneho buri kwezi bakazajya bahabwa inyungu runaka bitewe n’ayo bashyizemo.

Nyuma y’umuburo wa BNR, ku mugoroba wo ku wa Kane, byatangiye kuvugwa ko ikoranabuhanga ryakoreshwaga na STT ryahagaze ndetse ko abayishinze basabwe kwishyura miliyoni 10$ kugira ngo bemererwe gukora.

Kuva iryo koranabuhanga ryahagarara, nta muntu wemerewe kubikuza cyangwa se kurishyiraho amafaranga.

Itangazo BNR yashyize hanze rigira riti “Banki Nkuru y’u Rwanda irasaba buri wese kwirinda aya makuru kuko ari ibihuha kandi inzego zibishinzwe zirimo gukurikirana iki kibazo cya STT.”

BNR isobanura ko nta mategeko ahari agenga ubu bucuruzi bw’amafaranga, binavuze ko ntaho yahera isaba abantu kwishyura umubare runaka kugira ngo bemererwe gukora.

Guverineri wa BNR ubwo yavugaga kuri iyi STT yagize ati “Nabonye hari ababaza ibijyanye na STT. Kandi twakomeje gusubiza abo babaza, tuti ibi birimo ingaruka, ntabwo bigenzurwa kandi tugira inama abantu yo kudashora muri ibi bintu kubera ko abantu bahombye amafaranga yabo kandi baracyahomba amafaranga.”

Ubucuruzi bw’amafaranga nk’ubu bwa Pyramid bumaze kumenyekana cyane mu Rwanda. Mu bihe bitandukanye, inzego zibishinzwe zirimo n’iz’ubutabera zagiye zifunga ndetse zigahagarika ibigo bibukora.

Abagiye bashora abantu muri ibi bikorwa, bagiye bashinjwa ibyaha birimo nk’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *