Ingabo z’u Rwanda zongeye zinjira mu mashyamba y’inzitane muri Mozambique ziha isomo ibyihebe byari byarananiye ingabo zoherejwe na SADC

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu karere ka Erati, mu ntara ya Nampula muri Mozambique, kugirango zigarure amahoro n’ituze no guhumuriza abaturage bari bamaze iminsi batewe n’ibyihebe Nyuma yuko byimuriye ibikorwa by’iterabwoba muri ibyo bice aho bishe umuturage, bigatwika amazu amashuri n’insengero.

Tariki ya 4 Mata 2024, ingabo z’u Rwanda zinjiye mu mashyamba y’inzitane ya Odinepa, Nasua, Mitaka na Makanika mu ntara ya Erati, Aho zari zigiye guhashya Ibyo byihebe.

Ibi byihebe byari byagabye ibitero hagati y’amatariki ya 25 na 26 Mata na nyuma yaho nkuko ibyihebe byabitangaje binyuze ku miyoboro yabyo, gusa ingabo z’u Rwanda zikimara kuhagera ibyihebe byaratsinzwe ku buryo bukomeye abenshi bamanika amaboko.

Ibikorwa by’iterabwoba byatangiye muri iki gihugu guhera muri Ukwakira 2017, Gusa nyuma y’iminsi mikeya ingabo z’u Rwanda na polisi zikigera muri iki gihugu zakubise ibyihebe bagarura uduce byari byarigaruriye ubu ibyihebe bikaba byihisha mu mashyamba atari no mu turere tudafite ingabo nkahitwa Chiure na Quissanga.

Mu gihe ingabo zaturutse muri SADC ziri gusubira mu bihugu byabo ubu aho izo ngabo zari zirinze, harimo koherezwayo ingabo z’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *