Arsenal FC yanze kurekura umwanya wa Mbere ikomeza kuyobora Shampiyona y’u Bwongereza nyuma y’uko itsinze ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 35 wa Shampiyona y’u Bwongereza wabereye kuri Tottenham Hotspur Stadium ku Cyumweru, tariki ya 28 Mata 2024.
Nubwo Tottenham Hotspur ariyo yatangiye neza uyu mukino, ariko ntibyakuyeho kumunota wa 15 ubwo Pierre-Emile Hoejbjerg wa yo yitsindaga igitego, bituma Arsenal ihita ibona igitego yayo cya mbere.
Ku munota wa 27 Bukayo Saka yahise atsindira Arsenal igitego cya kabiri, nyuma y’iminota 11 mugenzi we Kai Havertz yatsindiye Arsenal igitego cya gatatu. Ibi nibyo bitego byinjiye mu gice cya mbere, amakipe yombi ajya mu karuhuko ko guhabwa inama n’abatoza bombi Arsenal iyoboye kuri 3-0.
Umutoza wa Tottenham, Postecoglou yatangiranye impinduka mu cya kabiri akuramo Rodrigo Bentancur ashyiramo Pape Matar Sarr kugira ngo akomeze mu kibuga hagati aho yarushwaga cyane na Arsenal.
Izi mpinduka zaje kubyara umusaruro kumunota wa 64 ubwo Cristian Romero yatsindaga igitego cya mbere cya Tottenham, umukino ubwo wageraga Mu mpera z’igice cya kabiri ni bwo Heung-Min Son yatsinze ikindi gitego cya kabiri cya Tottenham Hotspur kuri penaliti yateye iturutse ku ikosa Declan Rice wa Arsenal yakoreye Ben Davies.
Umukino warangiye Arsenal yegukanye amanota atatu y’ingenzi ku bitego 3-2 ndetse ahita anayifasha kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 80 kandi ikarusha ane Manchester City igomba gukina na Nottingham Forest.