DRC: Abatuye  umujyi wa Butembo batewe ubwoba n’ibirindiro FARDC yashinze muri aka gace

FARDC yashinze ibi birindiro mubice  by’ umujyi wa Butembo mu rwego rwo kwitegura  ko hashobora kubaho ibitero bya M23.

Umujyi wa Butembo uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru,ubuso bw’uyu mujyi kubera ubunini bwawo ukaba urimo amakomini ane ariyo: Bulengera, Mususa na Vulamba, akaba ari umujyi ukize k’ubucuruzi benshi mu bahaturiye akaba ari Abakongomani bo mu bwoko bw’Abanandi.

Omar Kavota Umuvugizi wa Sosiyete sivile muri ako gace, yagaragaje impungenge abaturage bafite n’uko ingabo za Leta zikomeje kubaka ibirindiro bikomeye mu mujyi wa Butembo, ndetse n’ibikoresho bikomeye harimo imbunda zirasa kure zimaze iminsi zishyirwa muri ako gace .

Bwana Kavota yagize ati: “ubwo intambara yaberaga i Mweso FARDC yashinze ibirindiro mu gace Nyanzale na Gishishi ikarasa i Mweso, icyo gihe byahise bishyira igitutu kuri M23 ,bituma izi nyeshyamba zifata Nyanzale na Gishishi, aho rero FARDC urabona ko yasize imbunda ya BM iKanyabayonga ikaba ariyo irikurasa i Rwindi ,kandi Kanyabayonga sikure ya Butembo.”

About Honore MIZERO

MiZERO Honore is a news reporter, Videographer, And Video editor

View all posts by Honore MIZERO →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *