Perezida Kagame yashimangiye ko Tugomba kwamagana uburyarya igihe cyose tububonye

Perezida Kagame yavuze ko Politiki yo kugabanyamo Isi ibice hagendewe ku mikoro y’Ibihugu, aho ibikize byashyizwe mu Majyaruguru (Global North) na ho ibikennye bigashyirwa mu Majepfo (Global South), igira ingaruka ku batuye Isi, agasanga bikwiye kwamaganwa aho kurebererwa.

 

Ibi yabigarutseho aho ari  mu nama ya World Economic Forum, mu kiganiro cyagarukaga ku cyerekezo gishya cy’iterambere mpuzamahanga ridaheza, yahuriyemo n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Nijeriya, Bola Ahmed Tinubu, Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim, Umuyobozi Mukuru wa IMF, Kristalina Georgieva hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Lazard Group, Peter Orszag.

 

Yagize ati “Tugomba kwamagana uburyarya igihe cyose tububonye, kubera ko dukomeza kuvuga ngo Amajyepfo, Amajyaruguru byigabanyije cyangwa ibindi, ariko ntabwo dushaka ibisubizo byabyo mu buryo bworoshye kandi bwihuse, kandi twabishobora, tuzi ko twabikora.”

 

 

Ibi yabikomojeho agendeye  ku kuba umugabane wa Afurika ufite byose bisabwa ngo ube wagera ku iterambere, Perezida Kagame yavuze ko asanga ibindi bice by’Isi bikwiye kumenya ko ari ho hantu ho gukorera no gushora imari.

 

Yagize ati “Ni gute ushobora kwibagirwa ko aha ari ahantu h’ingenzi mu Isi yacu, ibindi bice by’Isi bigomba kumenya ko aha ari ahantu ho gukorera no gushora imari. Icya kabiri ni aha Afurika kwirinda imitekerereze yo kuba bagirwaho ingaruka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *