Madame Yolanda, umuvugizi wa Guverinoma y’uRwanda mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru AFP yahakanye ibirego by’igihugu cya Congo, yatangaje ko yiteguye kurega uruganda rwa Apple iruryoza gukorana n’uRwanda ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Yasobaniye ko ibi birego ari ibihimbano ngo buri gihe Congo ihora ihimba ibinyoma bigamije kwanduza isura y’uRwanda, ni mugihe ubuvugizi bw’uruganda rwa Apple kandi narwo rwateye utwatsi invugo za Congo ivuga ko uburyo ibona amabuye yo gukoramo ibicuruzwa bwabyo ,bikorwa mu nzira nziza .
Ibi birego bikaba bije mugihe Raporo zitandukanye zo kurwego rw’Isi, zishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu kugira amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan, ku mwanya wa 12 mu kugira Gasegereti n’umwanya wa munani mu kugira aya Wolfram.