Perezida wa Afurika y’Epfo yakiriye Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka yashyikirije Perezida Cyril Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, anaboneraho umwanya wo gushyikiriza Ramaphosa ubutumwa yohererejwe na Perezida Paul Kagame nk’uko Ambasade y’u Rwanda aho muri Afurika y’Epfo yabinyujije ku rukuta rwayo rwa X.

Ni ubutumwa bumushimira kuba yarifatanyije n’u Rwanda mu gutangira icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ambasaderi Hategeka yiyemeje kuzahura umubano w’ibi bihugu byombi hagamije inyungu z’abaturage babyo, mu gihe mu minsi ishize umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi ariko abakuru b’ibihugu byombi bakavuga ko bari mu biganiro bigamije kuwuzahura.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku italiki ya 8 Mata, Perezida Paul Kagame yatangaje ko yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na mugenzi we Cyril Ramaphosa, bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse n’inzira yo gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Na Perezida Cyril Ramaphosa mbere yo kuva mu Rwanda aho yari yitabiriye umuhango wo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku gukemura ibibazo byashegeshe umubano w’ibihugu byombi mu myaka ishize, ndetse yizeza ko mu minsi iri imbere umubano w’ibi bihugu byombi uzaba umeze neza.

Ivomo: UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *