Kiliziya Gatolika ku isi yamaganiye kure igitekerezo cyo kwihindura igitsina ivuga ko ibyo bihabanye n’umugambi w’Imana ariko ku bijyanye n’abatinganyi ivuga ko bo batagomba gutereranwa.
Ibyo kwibagisha igitsina umuntu agamije kugihindura, uwari umukobwa agahinduka umuhungu kimwe n’uwari umuhungu akaba yahinduka umukobwa nibyo Kiliziya yamaganye ariko kandi bikaza byiyongera ku gikorwa cyo kubyarira undi aho umuryango ushobora guhitamo umugore w’ahandi ubatwitira yabyara akabaha umwana, ibyo na byo Kiliziya Gatolika yabyamaganiye kure ivuga ko bihabanye n’ugushaka kw’Imana.
Mu nyandiko igizwe n’impapuro 20 yasohowe n’umushumba mukru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francisco avuga ko kuva kera ibi Kiliziya itabyemera, ndetse muri izo nyandiko hakiyongeraho ibyo gukuramo inda kimwe n’ibyo guhuhura umuntu urembye cyane mu gihe babona atazakira kandi ababazwa (Euthanasie).
Iyi nyandiko ya Papa yemera ko umuntu ashobora kwibagisha imyanya myibarukiro mu gihe hakemurwa ibibazo byaba bibangamye ariko hatagamijwe guhindura imimerere y’uwo muntu ngo kuko kuva mu itangiriro Imana yaremye umugabo n’umugore batandukanye, bityo ubihindura aba anyuranyije n’umugambi w’Imana.
Ku rundi ruhande Kiliziya Gaturika yongeye kugaragaza ko idashyigikiye amategeko akunze kugaragara mu bihugu bya Afurika, ahana abaryamana bahuje ibitsina, ikavuga ko ari uguhonyora nkana uburengenzira bwa muntu ngo kuko abahanwa nta kindi bazira uretse gusa kuba barahisemo gukoresha ibitsina mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe bumenyerewe.
N’ubwo Papa Francis agaragaza ko adashyigikiye abihinduza ibitsina, abaharanira uburenganzira bw’abihinduje ibitsina bo bavuga ko inyandiko ya Kiliziya Gatolika igamije gukomeretsa abataranyuzwe n’uko baremwe.