Kwibuka30; Umuhanzi Juno Kizigenza yakebuye urubyiruko rutarumva uruhare rwarwo mu kubaka u Rwanda

Mu gihe mu Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umuhanzi Juno Kizigenza yibukije urubyiruko ko ari rwo rufite uruhare runini mu kugena ahazaza h’igihugu.

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru, IGIHE mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Juno Kizigenza yavuze ko Jenoside yamusigiye isomo ry’uko urubyiruko rufite imbaraga zo gukora ikibi cyangwa ikiza, ahasigaye akaba ari amahitamo yarwo ngo icyakora akabona urubyiruko rw’uyu munsi rwarahisemo neza.

Uyu muhanzi ahamya ko kwibuka ari uguha agaciro abakambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba hafi imitima igifite ibikomere n’Abanyarwanda muri rusange.

Juno Kizigenza kandi avuga ko nta muntu ukwiriye kugira urwitwazo rwo kuba atazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yigishwa mu mashuri, hari n’inzibutso zitandukanye ziyabitse.

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *