Abagizi ba nabi bataramenyekana bishe umukobwa w’imyaka 27 witwa Niyonsenga Dianne wakomokaga mu karere ka Huye akaba yakoraga mu kabari k’urwagwa mu Karere ka Rusizi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri ku isaha ya saa munani z’ijoro (2h00) rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, 2024 bibera mu Mudugudu wa kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe ,mu karere ka Rusizi.
Amakuru avuga ko irondo ry’umwuga ryatabaye ryumvise umuntu atakira kuri ako Kabari, rigezeyo risanga yamaze gushiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabiko w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ubwo irondo ryatabaraga ryahuye n’umwe mu bakekwa kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.
Ati: “Nibyo saa munani z’ijoro umuntu yatatse, irondo ritabaye rihura n’umusore witwa Ngabirinze Eraste avuye muri ako kabari k’urwagwa n’ibindi binyobwa kakoreragamo. Umukobwa witwa Niyonsenga Dianne w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka i Huye basanga yapfuye, birakekwako yishwe, Eraste yatawe muri yombi na RIB”.
Mu butumwa bw’uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi, kwicungira umutekano no kumenya abo bagendana nabo n’igihe bagomba gutahira.
Umurambo wa Nyakwigendera ntabwo urashyingurwa, urajyanwa mu Bitaro bya Gihundwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza RIB, ruracyakora iperereza.