Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB , mu Karere ka Ruhango, rwafunze abagabo babiri bakekwa gukoresha ibikangisho, basiga amazirantoki urugo rw’umukuru w’umudugudu.
Abatawe muri yombi ni Nzabandora Vianney na Ntihabose Emmanuel bo mu Mudugudu wa Rusebeya,Akagari ka Buyogombe, Umurenge wa Ruhango , mu Karere ka Ruhango.
Aba bose ni abavandimwe bigakekwa ko ari bo bagize uruhare mu gusiga amazirantoki urugo rwa Musabyeyezu Marie–Josée , ukuriye Umudugudu wa Rusebeya.