Kim Kardashian uzwiho gukundana n’ibyamamare yavuze ko atakibikeneye atangaza umugabo bagiye gukundana

Umunyamidelikazi Kim Kardashian umunyereweho gukunda n’abagabo/abasore b’ibyamamare, yavuze ko yahinduye umuvuno noneho yifuza gukunda n’abadafite aho bahuriye n’imyidagaduro.

Kuva ku bahanzi, abakinnyi b’umupira kugera ku bakinnyi ba filime, bari mu bo Kim Kardashian yagiye akundana nabo mu bihe bitandukanye bikanatuma arishaho kuvugwa mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Nubwo Kim Kardashian yaranzwr no gukundana b’ibyamamare bigenzi bye, yamaze kuvuga ko ubu yifuza gukundana n’umugabo utazwi udafite aho ahuriye n’imyidagaduro. Ibi yabitangarije ikinyamakuru Elle Magazine mu kiganiro cyihariye yagiranye nayo.

Yagize ati: “Aho ngeze ndikugerageza ibintu bishya mu buzima bwanjye. Nk’ubu nafashe umwanzuro ko ntazongera gukundana n’abagabo b’ibyamamare ahari ni nayo mpamvu bitampiriye mbere”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *