Umuhanzi Davido yahariye Sophia Momodu umwana babyaranye

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Davido yabwiye Sophia Momodu kuzarera wenyine umwana w’umukobwa babyaranye  nk’uko yanditse kuri Instragram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ko yababajwe n’uburyo umugore babyaranye amwangisha umwana.

 

Davido yanditse ati: ”Uri guteza akaga umwana twabyaranye. Icyiza ni uko namara gukura azamenya ko namurwaniye ishyaka, namwishyuriye amashuri, namuguriye inzu, namuguriye imodoka nta kintu yamburanye. Kuva ubu mutware umurere wenyine ariko umenye ko atazahora ari umwana. Imade Aurora Adeleke umenye ko ngukunda.”

 

Sophia Momodu yatanze ikirego cy’inyandiko z’amapaji 102 asaba ko urukiko rwategeka Davido kujya atanga indezo kandi akagenera umwanya umukobwa babyaranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *