Gasabo: Police yarashe abajura 2 ubwo bari bagiye kwerekana abo bakoranaga

Abajura babiri bishe Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, barashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo bageragezaga gutoroka inzego z’umutekano mu gihe bari bagiye kwerekana abo bakoranaga.

Abo bajura barasiwe mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi.

Tariki 19 Mata 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Ndamyimana yishwe atewe ibyuma mu masaha y’ijoro atashye. Nyuma y’igihe iperereza rikorwa, hari babiri bafashwe bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo bari bagiye kwerekana aho abo bakoranaga batuye, Polisi isobanura ko birutse bashaka gucika bajya mu byerecyezo bitandukanye mu buryo bugaragara ko basa n’ababiteguye, abapolisi bahita babarasa barapfa.

Umuvugizi wa Polisi yaburiye abishora mu bikorwa nk’ibi, ko bakwiriye kubihagarika kuko inzego z’umutekano zizabarwanya. Ati “Abishora mu bikorwa nk’ibi bagomba kumenya ko ubujura nta mwanya bufite, ubugome burimo kuvutsa ubuzima ntabwo buzihanganirwa habe na gato. Polisi yatangiye gushakisha n’abandi bose ifiteho amakuru aho bari hose. Inama twabagira ni uko bahagarika ibyo byaha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *