Police FC yatsinze ibitego 2-1 Bugesera Fc yegukana igikombe cy’Amahoro 2024

Ikipe ya Police FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 ihita yegukana Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele.

Mbere y’umukino, amakipe yombi yakoze ku bafana bayo bose buzuza Kigali Pele Stadium, Police FC yari yazanye amakamyo na za bisi zuzuye abapolisi n’abakorerabushake bo hirya no hino ngo bayifane aho bivugwa ko yazanye abafana ibihumbi birenga 4000. Ndaho ikipe ya Bugesera FC yo yari yazanye Coaster zisaga 40 zari zitwaye abafana basaga 1000.

Igice cyambere cy’umukino cyarangiye Bugesera FC na Police FC zinganya ubusa ku busa. Ariko igice cya babiri kigitangira Ku munota wa 57,Djibrine Akuki yatsinze igitego cya mbere cya Police FC, Bidatinze ku munota wa 65, Nsabimana Eric ’Zidane’ yayitsindiye igitego cya kabiri.

Ku munota wa 80,Ssentongo Farouk yishyuriye Bugesera FC igitego kimwe ku mupira wahinduwe na Niyomukiza Faustin, atsindisha umutwe. Umukino warangiye Police FC itsinze ibitego 2-1, yegukana igikombe cy’Amahoro 2024.

Police Fc ikaba Yegukanye akayabo ka miliyoni 12 FRW mu gihe Bugesera FC igomba guhabwa miliyoni 5 gusa. Ibi bikaba bisobanuye ko Police Fc Niyo izasohokera u Rwanda ndetse na APR FC



.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *