Rayon Sports yahawe igikombe kidaherekejwe na cheque FERWAFA ihita ibasaba kukiyisubiza ikazabazanira ikindi

Ku wa Gatatu, tariki 30 Mata 2024 nibwo Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere mu mateka, inyangiye Indahangarwa WFC ibitego 4-0. Ariko ikaba yahise isubiza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Igikombe cy’Amahoro yegukanye nyuma yo kwangirika rugikubita.

Ibi ntabwo ari ubwa mbere bibaye kuko no mu mwaka ushize ubwo yegukanaga Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri Iyi kipe yahawe igikombe gusa ntiyagitindanye kuko mu gihe yakishimiraga cyatangiye kwangirika ako kanya (kiratandukana) kuri iyi nshuro nabwo bigeze bagicyura kuko FERWAFA yabasabye kukiyisubiza ikazabazanira ikindi.

Utundi dushya twaranze uyu mukino harimo Rutahizamu wa Rayon Sports WFC, Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboy, watsinze ibitego ariko ntiyigeze ahabwa ishimwe nkuko bisanzwe, Akandi gashya kagaragaye kuri uyu mukino, ni uko ubwo Rayon Sports yahabwaga iki igikombe ntabwo cyari giherekejwe na sheki (Cheque) nk’uko bisanzwe.

About Honore MIZERO

MiZERO Honore is a news reporter, Videographer, And Video editor

View all posts by Honore MIZERO →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *