Ubushakashatsi: Umugore ntashobora kumara iminsi ibiri n’iminota 15 atamennye ibanga

Abantu benshi bakunze kunenga igitsina gore bavuga ko kitazi kubika ibanga ndetse burya ngo bikaba biri no muri kamere yabo. Ubushakashatsi bugaragaza ko umugore agorwa cyane no kubika ibanga ngo ndetse n’ubashije kuribika adashobora kurimarana igihe kirenze iminsi ibiri n’iminota 15.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Telegraph, mu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’Abongereza, abarenga kimwe cya kabiri mu bakoreweho ubushakashatsi bavuga ko kunywa inzoga ari kimwe mu bibatera kuvuga cyane bityo ntibashobore kubika ibanga, naho abagera kuri bibiri bya gatatu bavuga ko bisanganiwe iyo ngeso yo kudashobora kugira ibanga, mu gihe bitatu bya kane byo bivuga ko bizi kubika ibanga.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu mabanga atatu abitswa umugore mu cyumweru, rimwe aribwira umwe mu nshuti ze za hafi cyangwa uwo babana, cyangwa bakaribwira umwe mu batagize aho bahuriye na nyiraryo kugira ngo atazamenya ko bamuvuyemo.

Kimwe cya kabiri cy’abagore bakoreweho ubu bushakashatsi bavuga ko bamena ibanga kugira ngo bumve baruhutse ariko nyamara bamara kurimena umutima ugatangira kubarya.

Abagore bane ku icumi bavuga ko bumva gusangira amabanga n’umuntu batazi bumva ntacyo bibatwaye, naho mirongo inani ku ijana bafata abagabo babo nk’abantu b’imena mu kubitswa ibanga.

Benshi mu bakobwa babajijwe bemeza ko uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere ari nako amabanga arushaho kumenwa, kuko bemeza ko bamena amabanga bifashishije ubutumwa bugufi, ubutumwa bw’amashusho, imbuga nkoranyambaga n’ibindi…

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko uretse kuba abagore batabasha kubika ibanga iminsi irenze ibiri, ngo mubyo baganira harimo ibihuha no kumena amabanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *