Ruhango: Umugabo yajyanye umugore wa mugenzi we mu rutoki kumusambanyirizayo babafashe aca ugutwi umugabo w’uwo mugore

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, (RIB) rwataye muri yombi umugabo wo mu murenge wa Kabagari ho mu karere ka Ruhango ushinjwa guca mugenzi we ugutwi ubwo yari amufatiye mu cyuho amusambanyiriza umugore mu gihuru.

Ibi byabereye mu murenge wa Kabagari kuri uyu wa Gatanu taliki 19 Mata 2024, ubwo uwatawe muri yombi yafatirwaga mu cyuho asambanya umugore w’abandi maze akaruma ugutwi umugabo w’uwo mugore yarimo asambanya.

Uwarumwe ugutwi yaganiriye na Radio1 ndetse na TV1 dukesha iyi nkuru maze ayihamiriza ko uwamurumye yamufatiye mu cyuho ubwo bari mu gihuru we n’umugore we arimo kumusambanya.

Yagize ati: “Nabasanze barimo gusambanira mu rutoki noneho turarwana, andumya natabaje umuntu araza aramfata anyegeka mu mukingo, undi asubira inyuma ahita anduma ugutwi agucaho aragucira”.

Bamwe mu baturage bari aho babwiye TV1 ko bakomeje gushakisha uko gutwi ariko batari bakubona. Bakomeza banenga uwo mugore wasambaniraga mu rutoki ndetse ngo afite n’uruhinja rw’amezi ane.

Uwafashwe asambanira mu rutoki yahise atabwa muri yombi mu gihe umunyamakuru wa TV1 yarinze ava ahabereye ayo mahano abaturage bagishakisha uko guti ngo batarakubona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *