Rulindo: Insoresore zihereranye mudugudu ziramukubita kugeza zimukuye amenyo

Mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Masoro, akagari ka Kabuga mu mudugudu wa Rubaya haravugwa inkuru y’abasore bagera kuri batanu bihereranye umukuru w’umudugudu baramukubita, bamukura amenyo, batwara na telefoni yari afite ndetse n’inkweto.

Ibi byabaye ku Cyumweru taliki 14 Mata 2024 aho amakuru avuga ko uyu mukuru w’umudugudu yakubiswe ari kumwe n’ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu wa Rubaya hamwe na SEDO w’akagari ka Kabuga witwa Habyarimana Felix na we kakubiswe agakomereka.

Aba bayobozi batangiwe n’insoresore z’abanyarugomo ubwo bajyaga gukemura ikibazo cy’umuturage wari ubitabaje avuga ko na we yakubiswe.

Kugeza ubu babiri muri izo nsoresore nibo bamaze gufatwa aho bamaze gutabwa muri yombi, bakaba bari kuri Sitasiyo ya RIB ya Murambi mu gihe abandi batatu barimo gushakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage, nk’uko umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yabitangarije UMUSEKE dukesha iyi nkuru.

SP Mwiseneza Jean Bosco yasabye abaturage n’abandi bacyishora mu bikorwa by’urugomo gushaka ibindi bakora kuko ntaho bahungira polisi, anabasaba gutanga amakuru aho ibyo bikorwa bigaragara.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *