Gasogi United yitwaye neza mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cya’amahoro

Mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Gasogi United yahuye na Police FC aho yitwaye neza kuko yabashije kuhava iyitsinze igitego 1-0.

Iki gitego cyatsinzwe mu gice cya mbere n’umukinnyi witwa Muderi Akbar, cyafashije ikipe ya Gasogi United gituma ibasha gutambuka neza muri uyu mukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Mata 2024.

Muri uyu mukino ikipe ya Police FC yaranzwe no guhuzagurika umukino ugitangirara kuko Muderi Akbar yatsinze iki gitego ku munota wa 12 w’umukino aho yambuye umupira Rurangwa Mossi awutakaje, maze abakunzi ba Gasogi babona ibyishimo. Police FC isigara itegereje umukino wo kwishyura uzaba taliki 23 Mata 2024.

Uyu mukino wari wakiriwe na Police FC aho wari witabiriwe n’abafana bake cyane, gusa baje kunganirwa n’abanyeshuri bari aho muri Kigali Pele Stadium bategereje imodoka zibajyana ku ishuri.

Undi mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu aho uraza guhuza ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC i Nyamirambo.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *