MINEDUC yanenze abafatwaga nk’abanyabwenge bize bashoye igihugu muri Jenoside

Minisiteri y’Uburezi yanenze abafatwaga nk’abanyabwenge bize bihambaye, bari bitezweho guteza imbere igihugu ariko bakagishora muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere taliki 15 Mata 2024 ubwo MINEDUC ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 by’umwihariko abari abakozi b’urwego rw’Uburezi.

Ni gahunda yatangiriye ku rwibutso ruri ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi aho bashyizeho indabo. Abitabiriye bakomereje ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi basobanurirwa amateka yaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, bakaba banashyize indabo ku mva rusange ndetse bunamira abasaga ibihumbi 250 baharuhukiye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette mu ijambo yagejej ku bitabiriye iki gikorwa, yagaragaje ukuntu bamwe mu bacurabwenge bateguye Jenoside bari barize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda rubanda rubitezeho kuzabafasha kugera ku iterambere, ahubwo bagatoza Abanyarwnda amacakubiri n’urwango byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Irere Claudette akomeza avuga ko abo bitwaga abanyabwenge bigishijwe urwango n’abakoloni.

Ati: “Bijya gupfa byahereye mu burezi, nyuma y’umwaduko w’abazungu na politiki ya mbatanye mbategeke yatwinjije mu butegetsi bubi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri, aho byiswe ko u Rwanda rubonye ubwigenge ariko aho kugira ngo bibe ubwigenge byabaye ubwigunge kuko aribwo Abatutsi bicwaga ari benshi”.

Yongeyeho ko politiki ya mbatanye mbategeke yatugejeje ku iringaniza aho byatumye hari abana b’Abanyarwanda bavukijwe amahirwe yo kwiga kandi batari babuze ubushobozi.

Madamu Irere akomeza ati: “Uyu ni umwanya ukomeye hibukwa ubugwari bwaranze abitwaga ko ari abanyabwenge, bari abakozi mu nzego z’uburezi, abandi ari abakozi ba Kaminuza n’amashuri yisumbuye, bakijandika muri Jenoside. Abacuze uwo mugambi bari baranyuze muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda”.

Ivomo: IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *