Rwamagana: Batewe impungenge n’umutobe witwa ‘Nzoga ejo’ kubera ibyo ukorera uwawunyweye

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Muyumbu, mu kagari ka Bujuju baravuga ko batewe impungenge n’umutobe usigaye wengerwa muri aka gace, bise ‘Nzoga Ejo’ cyangwa ‘Kagugu’ kubera ibyo ukorera uwawunyoye aho umutera kwibagirwa ibyo yagombaga gukora ndetse ngo bamwe mu bagabo bakaba batakita ku ngo zabo.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace baganiriye itangazamakuru aa ko impamvu uyu mutobe wiswe ‘Nzoga Ejo’ aruko umuntu wese wawunyoye ata ubwenge, ntiyibuke gukaraba ndetse no kumesa umwenda we, bityo ngo abanywa uyu mutobe ugasanga ari abantu bahorana umwanda.

Aba baturage bakomeza bavuga ko abenga uyu mutobe bashyiramo utuntu turyoherera cyane ngo kuburyo ari byo bituma abagabo bo muri aka gace barararutse  aho bakomeza kwishinga ubwo buryohe bamwe ntibibuke no gutaha mu ngo zabo.

Umwe muri aba baturage avuga ko uyu mutobe wengerwa aho bita i Karenge ngo kuko ari ho hasigariye insina, akemeza kandi ko usindisha cyane aho awugereranya n’ikiyobyabwenge cya Kanyanga ngo kuko uwawunyweye uko aba ameze biba bigaragaza ko yataye ubwenge.

Ku ruhande rw’aba baturage bagasaba inzego z’ubuyobozi ko zahagurukira ikibazo cy’uyu mutobe ngo kuko abagabo benshi batakibasha kumenya inshingano zabo kubera ubusinzi.

Muhamya Amani ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu avuga ko izina ry’uwo mutobe aribwo yaryumva, ariko ko icyo kibazo bagiye kugikurikirana ngo kuko inzoga z’inkorano n’ubusanzwe zitemewe na cyane ko ziba zakururira abaturage ibibazo birimo n’amakimbirane ngo n’ubwo kugeza ubu nta kibazo cy’urugomo bari bakira biturutse ku mutobe wa ‘Nzoga Ejo’.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *