Goma: Imodoka yarimo abasivile yarashweho urufaya abarimo bahasiga ubuzima

Amakuru ava mu mujyi wa Goma, mu ntara ya Kivu ya ruguru yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gtatu taliki 10 Mata 2024, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota TXL yarimo abantu batatu yarashweho urufaya maze bahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko abo bantu bari bavuye kuri banki kubikuza amafaranga maze bakurikirwa n’abagizi ba nabi bataramenyekana, baje kubarasaho amasasu menshi babambura ubuzima batwara amafaranga yose bari bafite.

Umutekano ukomeje kuba mukeĀ  mu burasirazuba bw’iki gihugu aho kuri uyu wa Kabiri nabwo umuntu wambaye imyenda y’igisirikari cya Congo yinjiye muri Resitora maze akica abantu batatu abarashe.

Faustin Kapend ni umwe mu bakuriye igipolisi mu mujyi wa Goma, yavuze ko hagiye gutangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *