Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko ibiciro ku masoko yo mu mijyi hirya no hino mu Rwanda byazamutseho 4,2% mu kwezi kwa Werurwe 2024, nk’uko bigaragazwa na raporo nto iki kigo giherutse gushyira hanze igaragaza uko ibiciro byifashe ku masoko.
Iyi raporo igaragaza ko ibiciri byiyongereyeho 4,2% muri Werurwe 2024 ku masoko yo mu mijyi ugereranyije n’uko byari bihagaze mu kwezi kwa Werurwe 2023, mu gihe mu kwezi kwa Gashyantare 2024 ibiciro byiyongereyeho 4,9%.
Iri zamuka ry’ibiciro ryo mu kwezi kwa Werurwe rikaba ahanini ryaratewe n’izamuka ry’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ryazamutseho 2,5% ndetse n’izamuka ry’ibijyanye ubwikorezi ryazamutseho 14,8 ku ijana.
Ku masoko yo mu byaro naho muri Werurwe 2024, ibiciro byagabanutseho 1,7% ugereranyije n’ukwezi kwa Werurwe 2023, mu gihe mu kwezi kwa Gashyantare ibiciro ku masoko yo mu byaro byiyongereyeho 2,1%.
Igabanuka ry’ibiciro muri Werurwe 2024 ku masoko yo mu byaro ryatewe ahanini n’igabanuka ry’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,6%.
Ugereranyije ukwezi kwa Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro ku masoko yo mu byaro byazamutseho 0,5 ku ijana. Iri zamuka rikaba ryaratewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,1% ndetse n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 9,8 ku ijana.